UMUYOBOZI W'AKARERE KA NYAMAGABE KABAYIZA YAFUNGUYE AMAHUGURWA Y'IMINSI IBIRI YIGIRA HAMWE INOZWA RY'IMIHIHO N'IMIKURIKIRANIRE YAYO

 

Akarere ka Nyamagabe ku bufatanye na IPC bari guhuguye abagize itsinda rishinzwe gukurikirana inozwa ry'imihigo na gahunda y'ibikorwa by'Akarere bo mu muri Zone ya Gasaka na Zone ya Tare hamwe n'abo ku rwego rw'Akarere ka Nyamagabe hagamijwe kubafasha kuzuza inshingano zabo uko babishinzwe.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere n’Ubukungu yavuze ko aya mahugurwa y’iminsi ibiri bayitezeho ko abayitabiriye azabafasha kumva neza uko igenamigambi ritegurwa n’uko rishyirwa mu bikorwa kandi abahuguwe bazagira uruhare mu ikusanya ry'ibitekerezo by'abaturage mu igenamigambi rya 2020-2021 hagamijwe kwimakaza uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa.

Aya mahugurwa akaba ateganijwe mu karere kose ka Nyamagabe aho bazagenda bahugura Zone ku yindi.


Aya mahugurwa ateganijwe kuzamara iminsi ibiri akaba yafunguwe ku mugaragaro na Bwana KABAYIZA Lambert, Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Ubukungu n'Iterambere akaba ateganijwe kurebera hamwe izi ngingo zikurikira:

1. Inshingano z'itsinda

2. Gutegura gahunda y'ibikorwa( SAP)

3. Gutegura gahunda y'ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo na gahunda y'ibikorwa

4. Gutegura isobanurampamvu ry'imihigo na gahunda y'ibikorwa

5. Gukurikirana no gusuzuma imihigo na gahunda y'ibikorwa.