Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yagaragaje ishusho rusange y’Akarere
Yagarutse ku byo Komite Nyobozi nshya yiyemeje gukora no ku mishinga minini iri muri Nyamagabe igamije iterambere ry'aka Karere.
Umuyobozi w'Akarere yagarutse ku mishinga irimo imihanda n'amashanyarazi by'umwihariko no guteza imbere Umurenge wa Kitabi ugahindurwa igice cy'ubukerarugendo.
Ku bikorwa bifasha abaturage kwikura mu bukene, Mayor yavuze ubu hari umuhanda Mabende-Subukiniro urimo gukorwa n'abaturage bakabihemberwa, habaka hari n’imishinga yo guca amaterasi ikorwamo n'abaturage.
Umuyobozi w'Akarere yagarutse ku bikorwa by'umuhora Kaduha-Gitwe aho yasobanuye ibikorwa bitandukanye birimo bihakorerwa ku bufatanye n'abafatanyabikorwa, abaturage bahatuye n'abahavuka. Kuri ubu mu Murenge wa Kaduha hamaze kuzura station ya essence.
Agaruka ku kurwanya COVID19, Umuyobozi w'Akarere yavuze ku buryo abaturage bakomeje kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo n'ubwo hari abagaragara bayarenzeho. Ku gukingira, yavuze ko ibikorwa bikomeje kandi inzego zose zibigiramo uruhare, hashimirwa Komite z'Imidugudu zikomeje kwegera abaturage babakangurira kwitabira iki gikorwa.
Mayor aha ubutumwa abinangiye ati "icyo tubashakira ni ubuzima buzira umuze, bareke kwinangira kuko icyorezo ntigihagaze mu gukwirakwira, turabasobanurira ko icyo tugamije ari ukurengera ubuzima bwabo. N'ubwo bitwaza imyemerere ntiwakorera ijuru udafite ubuzima bwiza"
Mayor yagaragaje ko amatorero n'amadini arimo afatanya n'Akarere mu gukangurira abayoboke kwikingiza kandi akaba ashimirwa ubwo bufatanye.
Yagize ati "Turasaba abaturage ba Nyamagabe kwitabira ibikorwa byo gukingira, bumve ko kwirinda neza ari ukuba twikingije mu buryo bwuzuye twanishimangije"
Yakomeje agira ati “Turashimira abayobozi b'inzego z'ibanze n'inzego z'ubuzima tunabasaba gukomeza gutegura neza iki gikorwa. Abaturage bajya gusenga bibuke agakarita kerekana ko bikingije, abatarikingije bikingize bumwe ko ibi ari ibikorwa byiza byo kubaha ubuzima kandi aribyo Imana idushakira”
Yagarutse ku kibazo cy’abana bava mu ishuri avuga ko mu Karere kose mu mwaka ushize hari abana 1390 bari bataye ishuri, ariko hakozwe ubukangurambaga bwo kubagarura kandi hagendewe ku mibare yo ku wa 28/01/2022 abana 1004 bangana na 72.2% bamaze kugaruka, ubukangurambaga burakomeje.
Mayor yavuze no kuri gahunda kugaburira abana ku ishuri, avuga ko muri Nyamagabe hubatswe ibikoni 135 muri ibyo 131 byubakiwe muvero zo gutekamo, ibi bigamije kugira ngo ifunguro ritegurirwa umwana ribe rifite isuku.
Mu butumwa yahaye ababyeyi yagize ati “Twizera ko umwana uzabona uwo muco azawukurana nawe akajya ategurira ifunguro ahantu heza. Ubutumwa tugenera ababyeyi b'abana bataraza ku ishuri ni uko kwiga ari akabando umubyeyi agomba kugenera umwana. Ababyeyi bohereze abana ku ishuri kandi bagire uruhare mu kugaburira abana ku ishuri”.