Umuyobozi w’Akarere n’Abadepite bifatanyije n’abaturage mu muganda rusange

Ku wa 25 Werurwe 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ari hamwe n’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko aribo, Hon. Uwineza Beline, Hon. Mutesi Anitha na Hon. Nyiragwaneza Athanasie bifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Uwindekezi mu Murenge wa Kibirizi mu muganda rusange ahaciwe imirwanyasuri.

Nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe, abayobozi bakoranye inama n’abaturage maze baganira kuri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’imibereho myiza, ubukungu n’imiyoborere myiza.

Muri ibi biganiro, Umuyobozi w’Akarere yagarutse kuri gahunda y’Igihugu ituma abaturage bivana mu bukene. Iyi gahunda iherutse gutangizwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikaba izashyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose.

Ubwo yasobanuraga iyi gahunda, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko nta serivisi izongera gutangwa hashingiwe ku byiciro by’ubudehe.

Yavuze ko abaturage batishoboye bazajya bahuzwa n’amahirwe y’umurimo ubundi bagahabwa akazi bagakora kandi bakabasha kwikura mu bukene.

Umuyobozi w’Akarere yakanguriye abaturage bishoboye guha akazi abatishoboye maze bakanabatoza gukoresha amafaranga neza kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Muri iyi nama kandi abaturage baganirijwe ku muco w’isuku ndetse no ku myiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abaturage basabwe kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside no gutekereza ku bubi bwa jenoside kugirango itazongera kuba.

Hon. Uwineza Beline yashimye abaturage b’Umurenge wa Kibirizi kuko bitabiriye uyu muganda maze abasaba  gukomeza ibikorwa byo kwiyubakira Igihugu. Yabasabye gukomeza gukunda umurimo no kuwitabira kuko ariwo uzabafasha kwikura mu bukene.

Hon. Uwineza yibukije ababyeyi ko mu gihe hagiye gutangira iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye gushishikariza urubyiruko kuzitabira ibiganiro bizatangwa.