UMUYOBOZI W'AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE YAYOBOYE INAMA MPUZABIKORWA YA ISANGE ONE STOP CENTER
Kuri uyu wa 02 Gashyantare 2024, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA yayoboye Inama Mpuzabikorwa ya Isange One Stop Center.
Iyi nama iba 1 mu gihembwe yarebeye hamwe ibikorwa bya Isange one Stop Center byakozwe mu gihembwe cya 2 bifasha uwahohotewe gusubira mu buzima busanzwe n'ibindi.
Isange One Stop Center ni ikigo gifasha abahohotewe gitanga serivisi zo kwa muganga ku bagore n’abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kikabagira inama ndetse kikanakurikirana ko ababigizemo uruhare bashyikizwa inzego z’ubutabera.
Ibi bigo byakwirakwijwe muri buri bitaro by’uturere tw’igihugu kugira ngo abagize ibyago byo guhohoterwa bose babashe kubona ubufasha bukwiye kandi ku gihe.
Cyashinzwe mu mwaka wa 2009 ku bufasha bwa Madamu Jeannette Kagame, gitangira gikorera muri Polisi y’u Rwanda mu gufasha, kwita, kuvura, kumva no gukurikiranira hafi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina akenshi baba biganjemo ab’igitsina gore.