UMUYOBOZI W'AKARERE WUNGIRIJE YATANGIJE GAHUNDA Y'UBWISHINGIZI BW'AMATUNGO N'UBUHINZI.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu n'Iterambere KABAYIZA Lambert, yatangije ku mugaragaro gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa, asaba abahinzi n’aborozi kuyitabira kuko izabafasha kuziba icyuho baterwa n’ihindagurika ry’ibihe.

Yayitangirije mu Murenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyamagabe kuri uyu wa kabiri avuga ko ari igikorwa gikomeye kiri mu cyerekezo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere ry’abanyarwanda.

Iyo gahunda ya Leta y’ubwishingizi yiswe ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi’ ishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ikigo cy’ubwishingizi Radiant, Ikigo Access to Finance Rwanda, Prime Insurance Company na Sonarwa.

Kuri ubwo bwishingizi Leta itangira umuturage uruhare rwa 40% nka nkunganire na we akitangira 60%.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu n'Iterambere yakanguriye abaturage kugana ubu bwishingizi kugirango bizere ko ibikorwa byabo by'ubuhinzi n'ubworozi bitekanye kuko ibihombo bituruka ku biza bidateguza.Yakomeje avuga ko izafasha mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kuko bizabasha kubikorav kinyamwuga.

Yavuze ko bifuza ko ubwo bwishingizi bwafasha kuzamura umusaruro no mu buhinzi kugira ngo abahinzi na bo batere imbere.

Umukozi wa MINAGRI mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wo gutangiza ku mugarararo ubu bwishingizi mu Karere ka Nyamagabe gukoresha ubu bwishingizi no mu gusaba inguzanyo mu bigo by’imari.

Ati “Murabona nk’umuntu ufite ubwishingizi bw’inka ifite agaciro k’ibihumbi 600 ntabwo banki yatinya kumuha inguzanyo y’ibihumbi 300 cyangwa 400.”

Ubu bwishingizi buzajya ku ikbitiro bwatangiye bwishingira ubuhunzi bw’ibigori n’umuceri naho mu bworozi bukajya bwishingira ubworozi bw’inka zitanga umukamo.

Ku bwishingizi bw’amatungo bwahise butangira gushyirwa mu bikorwa, ikigo cy’ubwishingizi kizajya cyishyura inka zishwe n’impanuka, indwara cyangwa ibyorezo.

Ikiguzi cy’ubwishingizi kingana na 4.5% by’agaciro k’inka mu gihe nkunganire ya Leta ingana na 40% ku kiguzi cy’ubwishingizi.

Nk’uko byasobanuwe ubwo bwishingizi bureba inka z’inzungu n’iz’ibyimanyi, zifite kuva ku minsi 90 zivutse (inyana) kugeza ku myaka umunani (imbyeyi) hatarimo ibimasa.

Inka yose yishingiwe igomba kubarurwa hakoreshejwe ikirango cy’ikoranabuhanga cya RFID.

Abahinzi borzoi banyuranye bishimiye ubu bwishingizi cyane bavuga ko mu bihe byatambutse bahuraga n'igihombo giturutse ku mvura nyinshi ariko ubu bakaba bizeye ko baciye ukubiri niki gihombo kubera ko biyemeje guhita bayoboka iyi gahunda y’ubwishingizi "Tekana_Urishingiwe" muhinzi mworozi.