Umuyobozi w’Akarere yaganiriye n’ubuyobozi bw’uruganda rwa Mushubi ku kongera umusaruro

Ku wa 10 Mutarama 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri yasuye uruganda rw’Icyayi rwa Mushubi ruherereye mu Murenge wa Buruhukiro maze aganira n’ubuyobozi bw’uruganda ku buryo bwo kongera umusaruro utunganywa n’uru ruganda.

Umuyobozi w’Akarere yatemberejwe inyubako z’uruganda asobanurirwa inzira binyuramo mu gutunganya icyayi kuva amababi yinjiye mu ruganda kugeza hasohotse icyayi gitunganyijwe.

Mu biganiro bagiranye barebye ku ishusho n’imikorere by’uruganda muri rusange n’uko rukorana n’abahinzi.

Ubuyobozi bw’uruganda bwagaragaje ko kuri ubu bakira umusaruro muke ugereranyije n’ubushobozi uruganda rufite bwo gutunganya icyayi, bakaba bakeneye ubutaka buhagije bwo kwaguriraho icyayi.

Umuyobozi w’Akarere yijeje ko ku bufatanye bazakomeza ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bitabire guhinga icyayi maze bizafashe n’uruganda kuzamura umusaruro w’icyo rutunganya.

Ubuyobozi bw’uruganda kandi rwagaragaje izindi mbogamizi zitandukanye bifuza gufatanyamo n’Akarere kugira ngo zikemurwe. Umuyobozi w’Akarere yabasezeranyije ubufatanye mu kuzikemura.