UMUYOBOZI W'AKARERE YAKANGURIYE ABAHINZI B'IBIRAYI KONGERA UMUSARURO KU BUSO BUTO.

Ubu bukangurambaga bwahuje abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi RAB, abafatanyabikorwa mu kuzamura ubwiza n’ubwinshi bw’igihingwa cy'ibirayi, abahinzi n'abatubuzi b'ibirayi bo mu Karere ka Nyamagabe hamwe n’abo mu Karere ka Nyaruguru.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Bwana UWAMAHORO Bonaventure akaba ariwe watangije iyi nama ku bukangurambaga bw’igihingwa cy’ibirayi nyuma yaho bari bamaze gusura Mini Expo bareba inzira ibirayi bituburwamo kugeza bigeze ku rwego rwo kuribwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yasabye abahinzi n'abatubuzi guhora bashishikajwe no kuzamura umusaruro w'ibirayi n'ibindi bihingwa muri rusange kandi bikera ku buso buto.

Yagize ati mugomba mugoha mwisuzuma niba ubutaka muhingaho butanga umusaruro utubutse nkuko babitugaragarije muri iriya EXPO.

Kuko icyo tugamije ni uko ubuso buto dukoreraho butanga umusaruro mwiza bityo tugahaza amasoko yacu tugasagurira n'amahanga.

Umuyobozi w'Akarere kandi yagaragarije abahinzi uburyo bakwifashisha bakabona umusaruro mwiza nkuko byifuzwa harimo kwirinda gutera imbuto z'ibirayi zitujuje ubuziranenge izo we yise ibijori kandi bagakoresha ifumbire nyongeramusaruro mu rwego rwo kubona umusaruro utubutse kuko ngo umuhinzi ufite intego arangwa no gutera imbuto nziza zitanga umusaruro.

Mu kagana ku musozo Umuyobozi w’Akarere yasezeranije abahinzi b'ibirayi ko bagiye gushyiramo imbaraga kugirango abahinzi b'ibirayi boroherezwe kugeza umusaruro wabo ku isoko. Ariko asaba abahinzi kwita ku ngano n'ubuziranenge bw'umusaruro bohereza ku isoko kuko aribyo biganisha ku nyungu bakuramo.

Umwe mu bakozi ba  Minisiteri y’Ubuhinzi wari witabiriye iyi nama yasabye abahinzi k bagomba gukangukira gutumiza imbuto ku gihe mu rwego rwo kwirinda ubukererwe bw’imbuto z’ibirayi

Uyu mukozi yabasabye ko nibura bajya batumiza imbuto mbere ho amezi atatu kugirango imbuto zibagereho ku gihe hatabayeho ubukererwe nkuko byajyaga bigenda.

Ubukangurambaga ku gihingwa cy’ibirayi bwateguwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye bafite mu nshingano kuzamura ubwinshi n’ubwiza bw’igihingwa cy’ibirayi.

Ubu bukangurambaga bukaba byarakorewe mu turere twose duhingwamo ibirayi mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere icyo gihingwa.