UMUYOBOZI W’AKARERE YAKOMEREJE UKWEZI KWAHARIWE GUKEMURA IBIBAZO BY’ABATURAGE (GOVERNANCE MONTH) MU MIRENGE YA KAMEGERI NA MUSANGE
Kuri uyu wa 13 no kuri uyu wa 14 Kanama 2025, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yakomereje Gahunda y’Ukwezi kwahariwe gukemura ibibazo by'abaturage mu Mirenge ya Kamegeri na Musange.
Muri iyi Mirenge yombi, habanje kurebwa aho ibibazo byashyikirijwe Umukuru w'Igihugu ubwo yasuraga Akarere muri 2022, ibyabajijwe mu Kwezi kwahariwe gukemura ibibazo by'Abaturage muri 2023 n'ibyabajijwe Abadepite n'Abasenateri mu bihe bitandukanye bigeze bikemuka.
Nyuma hakiriwe ibibazo bishya.
Mu Murenge wa Kamegeri hakiriwe ibibazo bishya 272 birimo 21 byahise bihabwa umurongo.
Mu bibazo by'abaturage bigera kuri 45 byari byarakiriwe mbere, 37 byarakemutse, ibindi biracyakurikiranwa.
Gahunda y'Ukwezi kwahariwe gukemura ibibazo by'abaturage (Governance Month), Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu, Bwana haddée HABIMANA we yayikomereje mu Murenge wa Kaduha aho yakiriye ibibazo bishya 212.
Muri uyu Murenge ibyabajijwe inzego zitandukanye mu bihe byashize ni 66, muri byo 45 byarakemutse.
Umunyamaganga Nshingwabikorwa w'Akarere we Governance Month yayikomereje mu Murenge wa Kibilizi ahakiriwe ibibazo by'abaturage bigera kuri 90.
Mu bibazo by'abaturage bigera kuri 50 byari byarakiriwe mbere, ibigera kuri 40 byarakemutse.