Umuyobozi w’Akarere yasabye abagore kuba abatoza b’indangagaciro mu bana
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yasabye ababyeyi by’umwihariko abagore kuba igicumbi n’abatoza b’indangagaciro maze uburinganire bukumvikana neza mu bana.
Ibi uyu muyobozi yabigarutseho ku wa 08 Werurwe 2023 ubwo mu Karere ka Nyamagabe hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa Cyanika.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’Abayobozi batandukanye uyoborwa na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clothilde.
Uyu muhango wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Ntawe Uhejwe: Guhanga udushya n'ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire”. Muri uyu muhango hagarutswe ku iterambere abagore bamaze kugeraho babikesha imiyoborere myiza.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko ubushobozi umwana w’umuhungu n’umugabo bafite ndetse n’amahirwe Igihugu gitanga angana ku mugore n’umugabo.
Yagize ati “Ntawe uhejwe mu guhanga udushya n’ikoranabuhanga kuko aribyo biteza imbere uburinganire. Ibi bigaragaza ko Igihugu cyacu gikomeje kwita no kuzirikana ku muryango n’abawugize bose kuko ariwo shingiro rya byose mu kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa byose by’iterambere by’umwihariko kwimakaza ihame ry’uburinganire”.
Umuyobozi w’Akarere kandi yavuze ko hakwiye gukomeza gutekerezwa ku dushya dutuma imiryango ikomeza kubaho itekanye.
Yagize ati “Dukomeza kwibutsa ko iterambere ry’umugore ari isoko y’ituze, amahoro n’umunezero mu muryango nyarwanda cyane cyane twibanda ku miryango ifite amakimbirane”.
“Turasaba ababyeyi by’umwihariko abagore kuba igicumbi n’abatoza b’indangagaciro maze uburinganire bukumvikana neza mu bana turera tubatoza ubupfura kandi tubarinda imirire mibi”.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Nyamagabe, Umumararungu Beata yavuze ko muri iki cyumweru ba mutima w'urugo bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije gushyigikira umuryango ushoboye kandi utekanye nko kurwanya igwingira n'imirire mibi. Bakoze n'ibindi bikorwa by'iterambere.
Yakanguriye abagore gukoresha umunsi mpuzamahanga wabahariwe batekereza ku byabafasha kongera ikoranabuhanga no kongera ibyabafasha gukomeza kugera ku iterambere.
Uyu muhango waranzwe n’imbyino no kugaragaza ibyagezweho n’abaturage by’umwihariko abagore mu kwitinyuka no kwiteza imbere.