UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABATOREWE KUYOBORA KOPERATIVE Y’ABAMOTARI Y’AKARERE GUHARANIRA ITERAMBERE RY’ABABATOYE

Kuva ku wa 20 kugeza kuri uyu wa 21 Gashyantare 2024, abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’Abamotari bo mu Karere ka Nyamagabe bari mu gikorwa cyo gutora abagiye kuyobora Koperative yabo.

Aya matora aje nyuma yuko mu mwaka ushize wa 2023, Koperative z’Abamotari zo mu Karere ka Nyamagabe kimwe n’ahandi hose mu Gihugu ziseshwe ku bushake bw’Abanyamuryango bazo bavugaga ko babonaga aho kubateza imbere zibagusha mu bihombo.

Ku wa 20 Gashyantare, hatowe abantu 50 bagize Inteko Rusange ya Koperative, naho ku wa 21 Gashyantare 2024 hatorwa abagize Komite Nyobozi n’abagize Komite Ngenzuzi.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI witabiriye aya matora yombi yasabye abatowe guharanira iterambere ry’ababagiriye icyizere bakabatora.

Yasabye kandi Abamotari kurushaho kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo barusheho gutera imbere.

Yaragize ati: “Mwebwe mwatowe, murasabwa gukorera neza ababatoye. Ndabizeza ko iyi Koperative igiyeho ije kubateza imbere aho kubahombya nk'uko byahozeho kuko nta faranga na rimwe muzongera gusabwa kuyishyiramo. Rero, bitewe nuko ayo mwayishoragamo ni Leta igiye kujya iyashyiramo, murasabwa kuyashora mu bizatuma munoza imitangire ya serivisi ndetse n’ibyabateza imbere.”

Dr. Patrice MUGENZI, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative mu Rwanda (RCA) nawe wakurikiranye aya matora y'abahagarariye Koperative y'Abamotari mu Karere ka Nyamagabe yasabye Abamotari kuzarangwa n'imyitwarire myiza birinda uwo ari we wese wabangiriza izina.

Abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’Abamotari bakunze kumvikana binubira imicungire y’Amakoperative yabo, aho bavugaga ko aho kugira ngo abateze imbere ahubwo ateza imbere Abayobozi bazo.

Ibi byatumye Leta ishyiraho umurongo w’uburyo izi Koperative zaseswa nk’uko Abanyamuryango bazo babyifuzaga. Kuri ubu, muri buri Karere harabarizwa Koperative y’Abamotari imwe gusa. Imishahara y’Abakozi bazo, aho bazajya bakorera ndetse n’ibikoresho bazajya bifashisha mu kazi bizajya byishyurwa na Leta.