Umuyobozi w'Akarere yasabye abaturage ba Kigeme-Gasaka kwirinda ibyaha

Kuri uyu wa 16/08/2022, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gasaka, Akagali ka Kigeme mu nteko y’abaturage aho yabaganirije kuri gahunda zitandukanye za Leta.

Muri iyi nama, Umuyobozi w’Akarere yashimye abaturage b’Umurenge wa Gasaka babashije kwiyishyurira 100% ubwisungane mu kwivuza bwa 2022-2023. Yasabye abaturage kongera imbaraga mu gikorwa cyo guca imirwanyasuri mu mirima no ku misozi mu rwego rwo kwirinda ko imvura ibatwarira ubutaka. Yibukije ko ku mirwanyasuri kandi bagomba kuzirikana guteraho ubwatsi n'ibiti.

Yagarutse ku kibazo cy'amakimbirane agaragara mu miryango avamo ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, asaba abaturage kubicikaho burundu. Yavuze ko kandi hari ikibazo cy’ubuharike ndetse n’amakimbirane ashingiye ku butaka abasaba kubicikaho.

Yibukije ababyeyi kujyana abana ku ishuri kandi bakabatangira umusanzu w’ifunguro. Umuyobozi w’Akarere kandi yagarutse ku kibazo cy’ubusinzi ndetse n’inzoga  z’inkorano asaba abaturage kubireka.

Abaturage kandi basabwe kohereza abana ku ishuri kandi bakabatangira n'umusanzu w'ifunguro. Bibukijwe gutanga amakuru barimo basabwa mu ibarura rusange ry'abaturage n'ingo.

Nyuma, Umuyobozi w’Akarere yakiriye ibibazo by’abaturage hamwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge n’ubw’Akagali arabikemura. By’umwihariko yakiriye ikibazo cy’umuturage witwa François. Iki kibazo gishingiye ku butaka.