UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABUNZI KWIRINDA KWAKA INDONKE ABATURAGE
Kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2024, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yafunguye amahugurwa yahabwaga Abunzi baturutse mu Mirenge itandukanye igize Akarere, abasaba kwirinda kwaka indonke abaturage no kwirinda gukoresha mu nyungu zabo bwite icyizere babagiriye.
Meya NIYOMWUNGERI yabwiye aba Bunzi ko nubwo akazi kabo gasaba ubwitange, bagomba kwirinda gukoresha mu nyungu zabo bwite icyizere bagiriwe n'abaturage. Yaragize ati:"Mwagiriwe icyizere kugira ngo mutange ihumure n'ituze mu baturage, ntimwagiriwe icyizere kugira ngo mwishakire ibihembo. Ibihembo byanyu muzabibona mu gihe muzaba mwahesheje agaciro icyizere mwagiriwe."
Komite y’Abunzi ni urwego rushinzwe kunga abantu ku bibazo biri mu bubasha bwayo. Umurimo w’abagize Komite y’Abunzi ni umurimo w’ubwitange kandi udahemberwa. Ku rwego rw’Akagari kimwe no ku rw’Umurenge, Komite y’Abunzi igizwe n’abantu barindwi (7) b’inyangamugayo, bose bagomba kuba batuye mu Kagari no mu Murenge, bitewe n’urwego barimo, kandi bazwiho ubushobozi bwo kunga.
Batorerwa igihe cy’imyaka itanu (5) gishobora kongerwa. Icyakora, iyo manda irangiye kandi hari inzitizi ntarengwa zituma amatora adashobora gukorwa, abagize Komite y’Abunzi barangije manda bakomeza gukora inshingano batorewe kugeza igihe hatorewe ababasimbura. » Abagize Komite y’Abunzi batorwa n’Inama Njyanama y’Akagari cyangwa y’Umurenge, bitewe n’urwego barimo, mu bantu batari Abayobozi b’ikirenga, abagize Guverinoma, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abakozi mu nzego z’ubutabera, abari mu nzego z’umutekano, abakozi bo mu nzego z’ibanze n’abandi amategeko yihariye atabyemerera. Abagize Komite y’Abunzi bagomba kuba barimo nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’abagore.