UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE BA RUSHINGWANGERERO BASHYA GUHANGA UDUSHYA MU MIRIMO BASHINZWE

Kuri uyu wa 08 Kanama 2025, Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yagiranye ibiganiro n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari (Rushingwangerero) bashya, abasaba guhanga udushya no guhora bihugura.

Ba Rushingwangerero bagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Akarere, ni abataramara byibuze igihe kitageze ku mwaka n’igice bari mu nshingano.

Meya NIYOMWUNGERI yavuze ko ibi biganiro bigamije kubaha impamba nyongerabushobozi.

Nyuma yo gusangira ubunararibonye, Meya NIYOMWUNGERI yasabya aba Barushingwangerero guhanga usushya mu kazi kabo, no guhera bihugura.

Yagize ati: “Murasabwa guhanga udushya mu kazi kanyu. Murasabwa kandi guhora mwihugura kugira ngo murusheho gusa umuturage srivisi nziza.”

Akarere ka Nyamagabe kagizwe n’Utugari 92. Benshi mu Banyamabanga Nshingwabikorwa batwo bakaba bamaze mu kazi imyaka isaga 2.