UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE URUBYIRUKO RWITABIRIYE ITORERO RY’URUNGANO IKICIRO CYA 5 N’ICYA 6 RWASUYE AKARERE, KWIHATIRA KUMENYA AMATEKA Y’U RWANDA

Kuri uyu wa 27 Mata 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, Umuyobozi w'Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yaganirije urubyiruko rugera kuri 90 rwitabiriye Itorero ry'Urungano, ikiciro cya 5 n'icya 6 rwasuye uru Rwibutso muri gahunda ya “Rubyiruko Menya Amateka Yawe”.

Meya NIYOMWUNGERI yasabye uru rubyiruko kwihatira kumenya amateka y’u Rwanda by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yarusabye kandi gukora cyane no kwirinda ingeso mbi zirimo ubusinzi n'ibiyobyabwenge.

Nyuma yo kwirebera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uru rubyiruko rwiyemeje gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi no kunamira abasaga ibihumbi 50 baruhukiye muri uru Rwibutso bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uru rubyiruko rwasuye Umubyeyi w'Intwaza witwa UWIMANA Vérène watujwe mu Mudugudu wa Uwinyana, mu Kagari ka Nyamigina, mu Murenge wa Tare rwahaye inka.