UMUYOBOZI W’AKARERE YAYOBOYE INTEKO Y’ABATURAGE MU KAGARI KA MURAMBI KO MU MURENGE WA KADUHA
Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yayoboye Inteko y'Abaturage mu Kagari ka Murambi ko mu Murenge wa Kaduha, asaba abaturage b’aka Kagari by’umwihariko abo mu Mudugudu wa Rebero kurushaho kwitabira gahunda za Leta.
Akagari ka Murambi ni kamwe mu Tugari tugize Umurenge wa Kaduha.
Nubwo katari kure y’ibiro by’Umurenge, gafite imwe mu Midugudu irimo uwa Rebero imeze nk’iri ku ruhanda.
Ubwo yari ayoboye Inteko y’Abaturage muri aka Kagari, Meya NIYOMWUNGERI yasabye abaturage bako kurushaho kwitabira gahunda za Leta.
Yabasabye kandi guhinga ubutaka bwose buhingwa, gushyira mu bwishingizi ibihingwa n'amatungo, kwiyandikisha muri gahunda ya Smart Nkunganira, kwandikisha mu irangamimerere abana bavutse no kwandukuza abapfuye, kwiyandikishaho ubutaka n'ibindi.
By'umwihariko yabasabye kwirinda amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'ibiyishamikiyeho byose.
Nyuma yo kuganira, afatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kaduha, Meya NIYOMWUNGERI yakiriye ibibazo by’abaturage bihabwa umurongo.