UMUYOBOZI W’AKARERE YAYOBOYE INTEKO Y’ABATURAGE MU MURENGE WA KITABI ASABA ABATURAGE KUBAHIRIZA GAHUNDA YA TUNYWELESS

Kuri uyu wa 05 Kanama 2025, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yayoboye Inteko y’Abaturage mu Kagari ka Uwingugu, mu Murenge wa Kitabi asaba abaturage kubahiriza gahunda ya Tunyweless.

Biramenyerewe ko buri wa Kabiri, mu Tugari twose haterana Inteko z’Abaturage.

Inteko y’Abaturage ya mbere y’ukwezi kwa Kanama 2025, Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yayiyoboye mu Kagari ka Uwingugu, kamwe mu tw’Umurenge wa Kitabi dukora kuri Pariki ya Nyungwe.

Meya NIYOMWUNGERI yasabye abaturage kubahiriza gahunda ya Leta ya Tunyweless mu rwego rwo kugira ngo babone umwanya wo gukora n'uwo kwita ku miryango.

Yagize ati: “Murasabwa kubahiriza gahunda ya Tunyweless, mugabanya amasaha mumamara mu kabari mu rwego rwo kugira ngo mubone umwanya wo gukora n’uwo kwita ku miryango yanyu.”

Yabasabye kandi kwirinda ubuharike n'ubushoreke kuko biri mu bisenya umuryango.

Muri iyi Nteko y’Abaturage, Umuyobozi w’Akarere yakiriye ibibazo by’abaturage mu buryo budasanzwe, aho abafite ibibazo bifitanye isano bakirirwa hamwe ubundi bigasigara bishakirwa ibisubizo.