UMUYOBOZI W’AKARERE YIFATANYIJE N’ABATUYE UMURENGE WA GASAKA, MURI SIPORO RUSANGE
Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2024, Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yifatanyije n'abatuye Akarere by'umwihariko abo mu Murenge wa Gasaka, muri Siporo Rusange.
Nyuma yo kuzenguruka Umujyi wa Nyamagabe, abitabiriye iyi Siporo bahuriye ku Kigo cy'Urubyiruko cya Nyagisenyi bahakorera imyitozo ngororamubiri.
Meya NIYOMWUNGERI yasabye abitabiriye iyi Siporo Rusange kurushaho gukunda siporo kuko ari ubuzima. Yabibukije ko indwara ziri guhitana abantu benshi mu Rwanda ari izitandura kandi urukingo rwazo ari siporo. Yabasabye kurushaho kwita ku isuku, kwirinda gusengera ahatemewe nko mu buvumo, ku misozi n'ahandi hose hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.