Urubyiruko 70 rusoje amasomo y’imyuga rwahawe ibikoresho
Ni urubyiruko ruvuka mu miryango bigaragara ko ikennye nk’uko amakuru yakusanyijwe (profiling) n’Akarere abigaragaza.
Uru rubyiruko ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamagabe na LODA rwize ubwubatsi, gukora imisatsi, kudoda, ububaji n’ubukanishi bw’ibinyabiziga.
Ubwo yabashyikirizaga ibi bikoresho, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwamariya Agnes yavuze ko ibi bikorwa mu rwego rwo kugira ngo abanyarwanda babashe kwiteza imbere mu mibereho myiza no mu bukungu.
Yabasabye gufata neza ibi bikoresho kandi bakabibyaza umusaruro birinda ibishuko by’ubusinzi n’ubusambanyi.
Yagize ati “Ibi bikoresho bije kubafasha kwivana mu bukene bukabije. Dufite intego ko kugera muri 2024 nta muturage uzaba uri munsi y’umurongo w’ubukene, hari ibirimo bikorwa kugira ngo iyo ntego tuyigereho ariyo mpamvu tureba ibyagiye bigaragazwa muri iyo miryango ikennye byabafasha kuva muri ubwo bukene bukabije, kimwe muri ibyo ni ugufasha urubyiruko rwo muri iyo miryango kwiga ubumenyi ngiro bagafashwa no guhabwa ibikoresho byabafasha guhanga imirimo bakabasha kubona amafaranga bagafasha n’imiryango yabo kuva mu bukene”.
Mbere yo guhabwa ibi bikoresho uru rubyiruko rwasinyanye amasezerano n’Akarere agamije kugira ngo bazabifate neza.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021, urubyiruko 78 rwo mu Karere ka Nyamagabe narwo rwagezweho n’amahirwe nk’aya aho rwigishijwe kandi ruhabwa n’ibikoresho kugira ngo rubashe kwiteza imbere.