Urubyiruko 899 rwasoje amasomo y'igororamuco

Ni umuhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Ingabire Assoumpta; Umunyamamabanga wa Leta muri Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme KAYITESI Alice; Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mme Batamuriza Mireille; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Igororamuco (NRS); Umuyobozi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo; bamwe mu Bayobozi b’Uturere Bungirije bashinzwe imibereho myiza; abandi bayobozi batandukanye ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano.

Muri uyu muhango, abayobozi beretswe ibikubiye mu masomo uru rubyiruko rwigishijwe mu gihe cy’umwaka rumaze rugororwa harimo imyuga yo gukora amashanyarazi no kubaza ndetse no kwiga kwandika, gusoma no kubara ku batarize.

Ibiganiro byatanzwe muri uyu muhango byagarutse ku gukangurira uru rubyiruko kutazongera gusubira mu ngeso mbi rwahozemo ahubwo mu gihe basubiye mu miryango yabo bakagaragaza ko bahindutse, bagaharanira kugira uruhare mu guca ibiyobyabwenge aho batuye.

Muri 899 basoje amasomo 215 bize ububaji; 260 bize gukora amashanyarazi naho 239 bize gusoma no kwandika. Abahize abandi muri aya masomo bahawe certificat z’ishimwe.