URUBYIRUKO NI IMBARAGA Z’IGIHUGU BAFITE INSHINGANO ZIKOMEYE ZO GUKOMEZA KUBAKA U RWANDA RERO BAKWIYE GUKOMEZA GUSHYIGIIRWA.

Ubwo ni ubutumwa bwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ubwi yari mu muhango mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ubuzima bwo mu mutwe wizihijwe ku wa 10 Ukwakira 2019 mu karere ka Nyamagabe kuri sitade ya Nyagisenye ku rwego rw’igihugu.
Uyu muhango wahuje Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel hamwe na Umuyobozi Mukuru (Director General) w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) Dr Sabin Nsanzimana, abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Nyamagabe hamwe n’abaturage benshi bari bitabiriye kwizihiza uyu munsi.
Umuyobozi wa RBC yagaragaje ko ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekana ko 10.2 ku ijana (10.2 %) by’abangavu baba bafite ibibazo ku buzima bwo mu mutwe.
Uyu muyobozi yagaragaje ko bimwe mu biza ku isonga mu gutera ubwo burwayi ari ugukoresha ibiyobyabwenge mu rubyiruko hamwe n’amashusho tureba kuri telefone na televiziyo.
Diregiteri wa RBC yavuze ko bigira ingaruka nyinshi ku bana batoya bareba filime z’urukozasoni n’abareba filime zirimo imirwano n’ibindi bintu biyeye ubwoba. Zimwe muri izo ngaruka uyu muyobozi yavuze ko harimo no kugira ibibazo ko buzima bwo mu mutwe.
Umuyobozi wa RBC yagize ati «amashusho twereka abana bacu natwe ubwacu tureba harimo adutera uburwayi bwo mu mutwe cyane cyane abana bakiri bato bareba firime z’urukozasono n’amafirime arimo imirwano n’ibindi bintu biteye ubwoba. Ndabasaba mujye mucunga neza ibyo mwereka abana kandi mufate umwanya mubaganirize mumenye ibyo bakeneye.
Uyu muyobozi yanavuze ko uburwayi bwo mu mutwe ari uburwayi nk’ubundi kandi ko iyo bikurikiranywe neza hakiri kare umuntu avurwa agakira ndetse anasezeranya abitabiriye uyu muhango ko RBC hamwe na Minisiteri y’Ubuzima bazakomeza kwegereza abanyarwanda ubuvuzi hafi yabo aho gukora ibirometero bajya gushaka serivise z’ubuvuzi kure yaho batuye.

Goverineri w’intara y’amajyepfo akaba ari nawe wari umushitsi mukuru muri uwo muhango yagaragaje ko uburwayi bwo mu mutwe ari uburwayi nk’ubundi ubufite aba akwiye gukurikiranwa akitabwaho n’umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.
Guverineri yagize ati «uyu ni umwanya mwiza wo kubabwira ko abafite ibibazo ku buzima bwo mu mutwe ari abarwayi nk’abandi bakeneye kwitabwaho n’igihugu n’imiryango twese. Uru ni urungano, n’irubyiruko, n’ itorero, ni Abanyarwanda bafite inshingano zikomeye zo gukomeza kubaka igihugu, bafite icyerekekezo twabita Inkomezamihigo. Rubyiruko, bana bacu, babyeyi tubegere tubabe hafi tubafashe muri urwo rugendo tubarinde ibibazo byabashora mu ngeso mbi.»
Guverineri kandi yasabye ababyeyi kugira umuco wo kuganiriza abana babo kandi bakabakurikirana kubera ko aribo Rwanda rwejo bityo baramutse bishoye mu biyobyabwenge ntacyo bazafasha igihugu kubera ko ubwo nbushobozi ntabwo baba bagifite.
Uyu muhango usanzwe wizihizwa buri mwaka kuwa 10 Ukwakira kuri iyi nshuro wizihirijwe mu karere ka Nyamagabe aho wari ufite insanganyamatsiko igira iti twite ku buzima bwo mu mutwe bw’abana n’urubyiruk