Urubyiruko rw’abakorerabushake rwishyuriye mutuelle abatishoboye
Uru rubyiruko rwashyikirije Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe iyi sheki ku wa Gatandatu taliki 28/08/2021, nyuma y’umuganda rwifatanyijemo n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, Mujawayezu Prisca.
Ni umuganda urubyiruko rwakoreye mu Murenge wa Kaduha, Akagali ka Kavumu ubwo baharuraga umuhanda w’umugenderano.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije yashimye umuhate w’uru rubyiruko mu kubaka Igihugu.
Yabasabye gukomeza kurangwa n’indangagaciro zo kwishyira hamwe no gukosora ibitameze neza aho bavuka, bakorera n’aho batuye.
Yavuze ko by’umwihariko Ubuyobozi bw’Akarere bwashimye iyi nkunga ya mutuelle bageneye abatishoboye 335 avuga ko biri buzamure igipimo Umurenge wa Kaduha wari ugezeho mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Umuhuzabikorwa Wungirije w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Nyamagabe, Habaguhirwa Jean Bosco yashimye bagenzi be ku gitekerezo bashyigikiye avuga ko bazakomeza gufata iya mbere no mu gukosora ibitameze neza.