URUBYIRUKO RWAHAWE IKIGANIRO KU MATEKA Y’U RWANDA NO KURI “NDI UMUNYARWANDA”
Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA yakiriye Honorable Senateri Emmanuel HAVUGIMANA na Honorable Depite UWAMARIYA Veneranda bo mu Ihuriro ry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe gukumira Jenoside, ipfobya n'ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF) bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Nyamagabe.
Hon. Senateri HAVUGIMANA na Hon. Depite UWAMARIYA bahaye Urubyiruko ruhagarariye urundi rwaturutse mu Mirenge yose igize Akarere, ikiganiro kibanze ku mateka y'u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banaganirizwa no kuri gahunda “Ndi Umunyarwanda”.
Honorable Senateri HAVUGIMANA yavuze ko mbere yuko Abakoloni baza mu Rwanda, Abanyarwanda babanaga neza, ariko nyuma yuko barwinjiyemo batangiye gukwirakwiza amacakubiri yaje kugeza Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje avuga ko nyuma yaho Ingabo zahoze ari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwiyubatse haba mu iterambere no mu Bumwe bw’Abanyarwanda.
Yasabye Urubyiruko gutahiriza umugozi umwe birinda icyabacamo ibice kandi bagakora bakiteza imbere kuko Igihugu kibaha amahirwe yose ashoboka.
Nyuma y’ibiganiro, Urubyiruko rwahawe umwanya rubaza ibibazo ndetse rutanga ibitekerezo.
Ibyifuzo Urubyiruko rwari ruhagarariye urundi mu Karere ka Nyamagabe rwatanze byibanze ku gushyira imbaraga mu kwigisha Amateka y’u Rwanda mu Mashuri.
Honorable Senateri HAVUGIMANA na Honorable Depite UWAMARIYA bemereye barwemereye ko bagiye gukora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe kuko kuko iki kibazo na bo bakizi.
Ku rundi ruhande, Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe narwo rwiyemeje ko rugiye kurwanira ku mbuga nkoranyamaga, intambara n’abagoreka Amateka y’u Rwanda.