URUBYIRUKO RW’AKARERE RWIBUKIJWE KO EJO HAZAZA H’IGIHUGU HARI MU BIGANZA BYARWO
Kuri uyu wa 05 Kamena 2024, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Madame Clotilde UWAMAHORO ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI n’abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere bitabiriye Inteko Rusange y'Urubyiruko mu Karere.
Ashingiye ku nsanganyamatsiko y'iyi Nteko Rusange y'Urubyiruko igira iti:" Rubyiruko, ejo heza h'igihugu hari mu biganza byanyu", Meya NIYOMWUNGERI yabwiye uru rubyiruko ko kugira ngo rugere kuri ejo heza, rugomba kuba rukize, rufite ubuzima bwiza kandi rubayeho rutekanye.
Yagize ati:"Kugira ngo mugere kuri ibi, birabasaba ko mwiga, mukirinda ingeso mbi izo ari zo zose nk'ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge n'izindi. Mugomba kandi kugira imyitwarire irimo ikinyabupfura kandi mugahobera amahirwe ahari."
Urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe rwizeje ubuyobozi bw’Akarere ko rugiye kuba umusemburo w’ibyiza kugira ngo rutazatatira igihango rufitanye n’Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu. Inteko Rusange y’Urubyiruko y’umwaka wa 2023-2024 mu Karere ka Nyamagabe, yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 600 rwaturutse mu Mirenge yose igize Akarere.