Urubyiruko rwibukijwe kugira uruhare muri gahunda za Leta

Ku wa 24 Mata 2023, muri salle y'Umurenge wa Gasaka, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri yayoboye inama yahuje abahagarariye inzego z'urubyiruko ku rwego rw'Akarere n'Imirenge.

Ni inama yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, Richard Kubana ari hamwe n’Umuvugizi wa Police Wungirije ACP Rutikanga.

Inama kandi yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Ngarambe Alfred n’Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere, Ndayambaje Aime Joel.

Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Akarere n’Imirenge, abagize inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ndetse n’izindi nzego z’urubyiruko.

Mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko, Umuyobozi Mukuru muri Minaloc yasobanuye uko urubyiruko rugomba kugira uruhare muri gahunda za Leta aviga ko ibyo Leta isabwa iba yabitanze, abaturage nabo bagomba gutekereza ibyo basabwa mu kubaka Igihugu.

Umuvugizi wa Police Wungirije, ACP Rutikanga agarutse ku ruhare rw'urubyiruko mu kwicungira umutekano abashimira uko bafatanya na Police. Yibukije ko bagomba gukomeza gufatanya n'ubuyobozi mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Urubyiruko kandi rwibukijwe uruhare mu gukomeza gukumira ibyaha ndetse n’impanuka zo mu muhanda by’umwihariko.

Abitabiriye kandi basabwe gukomeza gukoresha neza imbuga nkoranyambaga bagaragaza isura y’u Rwanda kandi bakereka ukuri abakoresha izo mbuga basebya Igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yijeje urubyiruko ubufatanye mu bikorwa byose bafite, avuga ko Akarere kabona kandi gaha agaciro uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ryako.