Urubyiruko rwigishijwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside
Ku wa 17 Gashyantare, Hon. Senateri Nkurunziza Innocent na Hon. Depite Winifrida Niyitegeka bari hamwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe baganiriye n'urubyiruko ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni muri gahunda y'Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira jenoside ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF) aho ibi biganiro n’urubyiruko byari bigamije kubasobanurira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi biganiro n’inzego z’urubyiruko byibanze ku mateka yo gusenyuka k’Ubunyarwanda kuva mu bukoloni kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.
Izi ntumwa za rubanda kandi zagaragarije urubyiruko uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’ingamba Leta yashyizeho mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zayo no gusaba urubyiruko gufata ingamba bagaragaza uruhare rwabo mu gusigasira Ubunyarwanda.
Nyuma y’ibiganiro, urubyiruko rwiyemeje gufata ingamba no kubakira ku byagezweho mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Biyemeje kandi kugeza ibiganiro kuri bagenzi babo mu rwego rwo kugira ngo hubakwe umuryango nyarwanda uzira ingengabitekerezo ya Jenoside.