URUBYIRUKO RWIZE IMYUGA RWO MU KARERE RWAHAWE IBIKORESHO BIZARUFASHA MU MIBEREHO YARWO

Kuri uyu wa 14 Kamena 2024, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA yayoboye igikorwa cyo gushyikiriza urubyiruko rugera kuri 286 rwo mu Mirenge yose igize Akarere rwize imyuga y'igihe gito, ibikoresho bizarufasha gushyira mu ngiro ibyo rwize.

Visi Meya UWAMARIYA yasabye uru rubyiruko kubyaza umusaruro ibi bikoresho ruhawe kandi rukabifata neza. Yagize ati: “Ibi bikoresho muhawe, bifite agaciro kanini. Ni ngombwa rero ko mubibyaza umusaruro, bityo mukabasha kwiteza imbere.” Ibikoresho uru rubyiruko rwahawe ni iby'ubudozi, iby'ubwubatsi n'ibyo gutunganya imisatsi.