URUBYIRUKO RWO MU NKAMBI Y’IMPUNZI YA KIGEME N’URUYITURIYE RWAHUJWE N’ABATANGA AKAZI
Kuri uyu wa 26 Werurwe 2024, ku bufatanye na GIZ/Gopa binyuze mu Mushinga “Economic Inclusion of Refugees and Host Communities (ECOREF)”, Urubyiruko rwo mu Nkambi ya Kigeme n’uruyituriye rusaga 200 rwize imyuga itandukanye irimo; Guteka, Ububaji, Ubwubatsi, Gukanika Ibinyabiziga, Amashanyarazi, Gukora Amazi, Gutunganya Imisatsi, Ubudozi, Gusudira, Gutera Amarangi no Gutunganya Amafunguro rwahujwe n’abatanga akazi basaga 30. Ni mu rwego rwo kurufasha mu mibereho yarwo ya buri munsi bitabaye ngombwa ko rwiringira inkunga z’Imiryango Mpuzamahanga.
Muri aba batanga akazi harimo Abikorera bo mu Karere, Ibigo bya Leta, Imiryango itari iya Leta, Banki n’abandi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Akarere ka Nyamagabe Bwana Ndayamabaje Aimé Joël wari uhagarariye Akarere muri iki gikorwa, yasabye Urubyiruko kubyaza umusaruro ikoranabuhanga n’uburyo bwo kwihangira imirimo Leta yarushyiriyeho.
Umushinga ECOREF watangiye mu 2019. Ukorera mu Turere ducumbikiye Inkamba z’Impunzi ari two Nyamagabe (Inkambi ya Kigeme), Gisagara (Inkambi ya Mugombwa) na Kirehe (Inkambi ya Mahama).