URUZINDUKO RW’UMUYOBOZI W'ISHAMI RY’IMIYOBORERE W'AGATEGANYO MURI GEREZA YA HUYE NA NYAMAGABE

Ubwo ni ubutumwa Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza w'agateganyomu Karere ka Nyamagabe Madame Nyirazana Chantal yagejeje ku bagororwa bari kugororerwa muri Gereza ya Huye na Gereza ya Nyamagabe ubwo yari yabasuye ku wa 28 Ukwakira 2019 mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Ubwo umuyobozi W'agateganyo w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Nyamagabe Madame Nyirazana Chantal hamwe n’Abayobozi b’Imirenge bose igize Akarere ka Nyamagabe basurage gereza ya Huye n’iya Nyamagabe mu rwego rwo gushimangira ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda no kwimakaza Ubunyarwanda nk’isano iduhuza mbere y’ibindi byose akaba n’amahitamo yacu.

 Uyu muyobozi wari uhagariye Umuyobozi w’Akarere yasabye abagororwa gokoresha amahirwe bahabwa na Leta y’u Rwanda bakiyunga nabo bahemukiye bityo bakaba batanze umusanzu wabo mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Madamu Nyirazana yagaragarije abo bagorwa ko Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho uburyo bwinshi bwo kwiyunga nabo bahemukiye harimo no kubasura mu bigo bagororerwamo bityo bakaba bakoresha ayo mahirwe bafite bakiyunga nabo bahemukiye maze bikabafasha gukira inkomanga yo k’umutima ihora ibashinza icyaha.

Uyu muyobozi kandi yabagaragarije ko kuba abayobozi bose mu nzego zinyuranye bafata umwanya bakabasura umunsi ku wundi ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko Leta y’u Rwanda ibakunda kandi ibazirikana. Bityo abasaba nabo gutera intabwe bagatanga amakuru ya nyayo ku hantu baba bazi imibiri y’Abatutsi bishwe muri Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 itarashyingurwa mucyubahiro maze igashyingurwa mu cyubahiro gikwiye bambuwe.

Bamwe mu bagororwa twaganiriye batubwiye ko bishimira iki gikorwa cyo kubasura aho bafungiye kuko bibafasha kumenya amakuru ya nyayo y’uko iterambere hanze rihagaze bityo bikabafasha kwitegura uko bazabana mu mahoro nabo bahemukiye cyangwa basize hanze.   

Uku kwezi k’ubumwe n’ubwiyunge gusanzwe ari ngarukamwaka kukaba gukorwamo ibikorwa binyuranye bigamije kubaka uwo muco w’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda no  kwimaaza indangagaciro y’Ubunyarwanda nk’amahitamo yacu.

Uku kwezi mu Karere ka Nyamagabe kwatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya mbere Ukwakira na Ministitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta   Bwana Johnston Busingye bikaba byarabereye mu Murenge wa Kibirizi.