UWINKINGI- UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABATURAGE KUGIRA ISUKU UMUCO

Kuri uyu wa 06 Mutarama 2026, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yayoboye Inteko y’Abaturage mu Kagari ka Kibyagira, mu Murenge wa Uwinkingi, asaba abaturage b’aka Kagari kugira isuku umuco. 

Iyi Nteko y’Abaturage, Umuyobozi w’Akarere yayoboye mu Murenge Uwinkingi, ni yo ibimburiye izindi zose zo mu mwaka wa 2026.

Ubwo yagezaga ubutumwa ku baturage b’Akagari ka Kibyagira, yabasabye kwita ku isuku.

Yagize ati: “Murasabwa kwita ku isuku yo ku mubiri, iyo ku myambaro, iy'aho murara no ku yo mu kanwa. Murasabwa kandi kujya mufungura amadirishya y’ibyumba muraramo kuko na byo biba bikeneye guhumeka”.

Yabasabye kandi kwirinda amakimbirane mu miryango no kujyana abana ku ishuri.

Ati: “Turabasaba kwirinda amakimbirane mu miryango kuko agira ingaruka mbi cyane cyane ku bana. Turabasaba kandi kujyana abana banyu ku ishuri kugira ngo bazagira ahazaza heza.

 Muri iyi Nteko y’Abaturage, Umuyobozi w’Akarere yasuzumye aho ibibazo byabajijwe mu Nteko y’Abaturage iheruka bigeze bikemuka.