VISI MEYA UWAMARIYA YASABYE ABABYEYI BARERERA MURI SOS GIKONGORO KWIGISHA ABANA BABO AMATEKA YA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Kuri uyu wa 07 Gicurasi 2025, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA yifatanyije n'ubuyobozi bwa SOS Children's Villages Rwanda, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abana n'abakozi ba SOS Children's Villages Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Visi Meya UWAMARIYA yasabye ababyeyi barerera muri SOS Children's Villages Gikongoro kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyirinda abana babo. 

Yabasabye kandi kwigisha abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kubarinda ko bayigishwa n'abayagoreka.

Abana bo muri SOS babanaga neza kandi bafatwa kimwe. Gusa mu gihe cya Jenoside, Nyombayire Venuste wayoboraga SOS, yategetse ko abana batandukanywa, ab'Abatutsi bagahabwa icyumba gitandukanye n’icy’Abahutu. 

Ku wa 6 Gicurasi 1994, bahereye ku bana bari bavanywe i Kigali, abana baravangurwa maze mu ijoro ryo ku wa 7 rishyira ku wa 8 Gicurasi 1994 baricwa. 

Muri iryo joro, hishwe kandi abakozi babiri ba SOS.