VISI MEYA UWAMARIYA YIFATANYIJE N’URUBYIRUKO RWO MURI KIBUMBWE MU MUGANDA W’URUBYIRUKO WIHARIYE

Kuri uyu wa 13 Nzeri 2023, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA yifatanyije n'urubyiruko rwo mu Murenge wa Kibumbwe, mu Muganda wihariye w'Urubyiruko.

Bashije ikibanza kigiye kubakwaho inzu y'umuturage utishoboye wo mu Kagari ka Kibibi.

Visi Meya UWAMARIYA yasabye urubyiruko rwitabiriye uyu Muganda kurangwa n'imyitwarire iboneye no kutishora mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge. 

Yagize ati: “Turabasaba kurangwa n’imyitwarire myiza. Turabasaba kandi kutishora mu ngeso mbi ziri kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi kuko bibangiriza ubuzima.”

Yasabye kandi uru rubyiruko gukora cyane mu rwego rwo kwiteza imbere, kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza no kwitabira amarushanwa ya Youth Connekt y’umwaka wa 2025.

Umuganda wihariye w’urubyiruko wakozwe kandi mu Mirenge yose igize Akarere aho wibanze ku bikorwa byo kubakira abatishoboye.