Visi Meya UWAMARIYA yitabiriye Umunsi Mukuru wa Malayika Murinzi asaba abaturage kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye
Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame UWAMARIYA Agnès, yitabiriye igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Malayika Murinzi no gusoza ibikorwa byari bimaze igihe bikorwa mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Imiryango.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Gasaka ku bufatanye bw'Akarere ka Nyamagabe na SOS Children's Villages Gikongoro.
Mu ijambo rye, Visi yashimiye ba Malayika Murinzi ku ruhare rwabo rukomeye mu kurera no gufasha abana batabyaye, abasaba gukomeza uwo murimo mwiza ugira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza h'abana n'imiryango.
Yasabye kandi abaturage bose kugira uruhare mu kubaka imiryango ishoboye kandi itekanye, birinda ibibazo biyangiza birimo ubusinzi, ubuharike, ubushoreke n'izindi ngeso mbi zibangamira imibereho myiza y'abagize umuryango.
Yagize ati: "Ndashimira ba Malayika Murinzi ku mutima mwiza n'uruhare bagira mu kurera abana batabyaye. Igikorwa mukora gifite uruhare runini mu kubaka umuryango nyarwanda utekanye kandi urangwa n'indangagaciro. Turasaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ibyonnyi by'umuryango birimo ubusinzi, ubuharike n'ubushoreke, no kwimakaza ibiganiro mu muryango ndetse no gusobanukirwa no kubahiriza ihame ry'uburinganire kugira ngo tugire imiryango ishoboye kandi itekanye."