VISI PEREZIDA WA SENA HONORABLE NYIRAHABIMANA YASABYE ABATURAGE B’AKARERE KWIRINDA AMACAKUBIRI N’INGENGABITEKEREZI YA JENOSIDE

Ubwo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Honorable Solina NYIRAHABIMANA, Visi Perezida wa Sena, yasabye abaturage b’Akarere kurwanya amacakubiri no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'ibiyishamikiyeho byose.

Tariki 21 Mata 1994 ni bwo abatutsi basaga ibihumbi 50 bari bahungiye mu nyubazo nshya z’i Murambi ziteguraga kwakira abanyeshuri, bishwe urw’agashinyaguro bazira uko baremwe.

Buri mwaka kuri iyi tariki, hibukwa abatutsi basaga ibihumbi 50 baruhukiye muri uru Rwibutso.

Kuri uyu wa 21 Mata, kuri uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziruruhukiyemo.

Honorable NYIRAHABIMANA yasabye abaturage b’Akarere kurwanya amacakubiri no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'ibiyishamikiyeho byose.

Yagize ati: “Mwirinde ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'ibiyishamikiyeho byose. Murasabwa kandi kutarangazwa n'abakomeje gupfyobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

By'umwihariko yabasabye kurinda urubyiruko amacakubiri n'ingeso mbi kugira ngo bakure ari ab'ingenzi ku gihugu.

Yasabye urubyiruko kwimana u Rwanda barwana intambara yo ku mbuga nkoranyambaga bahangana n'abashaka kugoreka amateka y'igihugu.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda by'umwihariko mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 waberaga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, wasojwe no gushyingura mu cyubahiro, imibiri igera ku 4201 yimuwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamigina, 7 yari ishyinguye mu miryango n'undi 1 wabonetse.