Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABADEPITE BASUYE IKIGO NGORORAMUCO CYA NYAMAGABE BAREBA ISHYIRWA MU BIKORWA RY’INGAMBA ZO KURWANYA IBIYOBYABWENGE NO KWITA KU BAFITE UBUMUGA BWO MU MUTWE

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Agnès UWAMARIYA, yakiriye itsinda ry’Abadepite riyobowe na Hon. MUKABUNANI Christine, ryari ryasuye Akarere mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Umutwe w’Abadepite ijyanye no guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiyobyabwenge ndetse no gukurikirana ibibazo by’abafite ubumuga bwo mu mutwe. 

Uru ruzinduko rwari rugamije kureba ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite wo ku wa 24 Gashyantare 2025 ujyanye no gukurikirana ikibazo cy’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza ubuzima bw’ababikoresha, ndetse n’umwanzuro wo ku wa 26 Werurwe 2025 ujyanye no gukurikirana ibibazo by’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

Itsinda ry’Abadepite ryasuye Ikigo Ngororamuco cya Nyamagabe giherereye mu Murenge wa Gatare, aho ryaganiriye n’abari kugororerwa muri icyo Kigo ndetse rinamenya serivisi bahabwa zigamije kubafasha kongera kwisanga mu muryango nyarwanda. Mu ijambo rye, Hon. MUKABUNANI Christine yagaragarije abari kugororerwa muri iki kigo ko Igihugu kibitayeho kandi gikomeje gushaka ibisubizo by’ibibazo byagize ingaruka ku buzima bwabo. Yaragize ati: “Nubwo mwaciye muri byinshi byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwanyu, harimo n’ibiyobyabwenge, muri ab’ingenzi ku Gihugu. Gihora kibatekerezaho. Ni yo mpamvu kizakora uko gishoboye kose kigakomeza kubitaho muzakigirire kugira ngo akamaro, munakagirire imiryango yanyu namwe ubwanyu.” Abadepite bagaragaje ko gukomeza gushora imbaraga mu gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuvura no gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ari imwe mu nzira zo kubaka umuryango nyarwanda utekanye kandi ufite abaturage bafite ubuzima bwiza.