Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abashyitsi baturutse mu Buhinde na Kenya bashimye uburyo Akarere gashyira mu bikorwa gahunda ya “Nyamagabe GiraWigire”

Kuri uyu wa 7 Ukwakira 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA, bagiranye ibiganiro n’itsinda ry’abashyitsi baturutse mu Buhinde no muri Kenya, basoje urugendoshuri rw’iminsi ibiri rwibandaga kuri gahunda ya “Nyamagabe GiraWigire”.

Uru rugendoshuri rwari rugamije gusangira ubunararibonye no kureba uburyo gahunda ya Nyamagabe GiraWigire, ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Umushinga BRAC UPGI, ifasha abaturage kwivana mu bukene no kwihangira ibikorwa bibateza imbere.

Mu biganiro bagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere, abashyitsi basobanuriwe uburyo iyi gahunda yateguwe, uko ishyirwa mu bikorwa ndetse n’uburyo abaturage bayigenerwabikorwa bahabwa ubufasha bubafasha kongera ubushobozi bwo kwiteza imbere. Iri tsinda kandi ryasuye bamwe mu bagenerwabikorwa ba GiraWigire, bagirana ibiganiro na bo banasobanurirwa impinduka gahunda yabazaniye.

Umuyobozi wa BRAC UPGI mu Rwanda, Bwana Jean Claude MUHIRE, yari mu bayobozi bari kumwe n’iri tsinda.

Nyuma yo gusura ibikorwa no kuganira n’abagenerwabikorwa, abagize iri tsinda bashimye uburyo Akarere ka Nyamagabe gashyira mu bikorwa gahunda ya GiraWigire, by’umwihariko uburyo ishyira abaturage ku isonga mu rugendo rwo kwivana mu bukene no kwigira.

Abagize itsinda baturutse mu Buhinde, igihugu gifite gahunda zisa na GiraWigire, basangije Ubuyobozi bw’Akarere ubunararibonye n’ibitekerezo ku byakongerwamo kugira ngo iyi gahunda irusheho gutanga umusaruro no kugera ku baturage benshi.

Uru rugendoshuri rwabaye umwanya wo gusangira ubunararibonye hagati ya Nyamagabe n’abafatanyabikorwa baturutse mu bindi bihugu, hagamijwe kunoza gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage no kubafasha kugera ku bukungu burambye.

Gahunda ya “Nyamagabe GiraWigire” ni imwe mu gahunda z’Akarere zigamije gufasha ingo zifite intege nke mu bukungu kongera ubushobozi, kubona imirimo n’ibikorwa bibyara inyungu, bityo zikagenda ziva mu bukene zerekeza ku kwigira.