Amatora y’Abayobozi b’Inzego z’Imitegekere y’Igihugu zegerejwe Abaturage ku rwego rw’Akagari yabereye mu Tugari 91 two mu Karere ka Nyamagabe
Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2026, abaturage bagejeje imyaka yo gutora bo mu Tugari 91 two mu Karere ka Nyamagabe bazindukiye mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Imitegekere y’Igihugu zegerejwe Abaturage ku rwego rw’Akagari.
Muri aya matora, abaturage batoye Abajyanama b’abagore bagomba kuba nibura 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akagari, Umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, ndetse n’abakandida babiri b’abagore bagomba kuba nibura 30% by’abagize Inama Njyanama y’Umurenge.
Banatoye kandi abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akagari n’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akagari.
Amatora yitabiriwe n’abaturage kandi yagendaga neza, agaragaza uruhare rwabo mu gushyiraho abayobozi babegereye no kwimakaza imiyoborere ishingiye ku ruhare rw’abaturage.
Aya matora ni umwanya w’abaturage wo gukomeza kugira uruhare mu miyoborere, gufata ibyemezo no guteza imbere inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.