Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

APNAC-Rwanda yakanguriye abikorera bo mu Karere ka Nyamagabe gukumira no kurwanya ruswa

Kuri uyu wa 30 Ukwakira 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA, yakiriye itsinda ry’abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa (APNAC-Rwanda), riyobowe na Hon. Senateri Prof. DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre.

Iri tsinda ryasuye Akarere ka Nyamagabe mu rwego rwo gukora ubukangurambaga bugamije gukangurira abikorera kumenya no gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa.

Muri ubu bukangurambaga, hibanzwe ku ruhare rw’abikorera mu kurwanya ruswa, kwimakaza imikorere irangwa n'ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no kubahiriza amategeko mu bikorwa by'ubucuruzi.

Bwana HABIMANA yashimiye APNAC-Rwanda ku gikorwa cy'ubukangurambaga, ashimangira ko kurwanya ruswa bisaba ubufatanye bw'inzego za Leta, iz'abikorera n'abaturage muri rusange.

Yashishikarije abikorera kurangwa n'ubunyangamugayo no kugira uruhare mu gukumira ruswa, kuko ari ingenzi mu guteza imbere ubucuruzi burambye n'iterambere ry'Igihugu.