Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Guverineri Alice Kayitesi yasabye abayobozi b'ibyiciro byatowe gukomeza guhindura imyumvire y'abaturage no guteza imbere umutekano n'iterambere

Kuri uyu wa 07 Nyakanga 2026, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Madamu Alice Kayitesi, ari kumwe n'abagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Intara n'iy'Akarere ka Nyamagabe, yagiranye ibiganiro n'abagize ibyiciro byatowe, abagize ibyiciro byihariye n'abandi bayobozi bo mu Murenge wa Uwinkingi, nyuma y'ibiganiro nk'ibi yari amaze kugirira abo mu Murenge wa Kitabi.

Mu butumwa yabagejejeho, Guverineri Alice Kayitesi yabasabye gukomeza kugira uruhare mu guhindura imyumvire y'abaturage kugira ngo irusheho kuba myiza, bityo ibikorwa by'iterambere n'imibereho myiza bikomeze kwihuta.

Yabasabye kandi gukomeza kugira uruhare mu kurinda no gucunga umutekano wa Pariki ya Nyungwe, kubaka imiryango ishoboye kandi itekanye, kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kwimakaza isuku, kwitabira gahunda ya MUSA no gukomeza gufatanya n'inzego z'ubuyobozi mu gukemura ibibazo by'abaturage.

Guverineri yashimangiye ko uruhare rw'abayobozi b'ibyiciro byatowe ari ingenzi mu gukomeza kwimakaza imiyoborere myiza, umutekano n'iterambere rirambye, abasaba gukomeza kubera abaturage urugero no kubagezaho gahunda za Leta mu buryo bunoze.