Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Guverineri KAYITESI yasabye utundi Turere kwigira kuri Nyamagabe gahunda ya GiraWigire

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madame Alice KAYITESI, ari kumwe n’Abayobozi b’Uturere batandukanye bo muri iyi Ntara, bitabiriye gahunda yo kwigiranaho ku buryo bwo kuvana abaturage mu bukene izwi nka Nyamagabe GiraWigire mu Karere ka Nyamagabe.

Akarere ka Nyamagabe katoranyijwe nk’Akarere ko kwigirwaho bitewe n’uko gahunda yako Nyamagabe GiraWigire yagaragaje umusaruro ufatika mu gufasha abaturage kwivana mu bukene binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, yavuze ko intsinzi y’iyi gahunda ishingiye ku kuba yaragizwe iya buri wese, aho abayobozi b’amashami, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’abakozi b’akarere bose bayigize inshingano zabo.

Yagaragaje ko buri Muyobozi w’Ishami asabwa kugenera nibura 30% by’ingengo y’imari akoresha ibikorwa bifasha abagenerwabikorwa ba Nyamagabe GiraWigire. N’abafatanyabikorwa bose bakagaragaza uruhare rwabo berekana abo bafashije kwivana mu bukene.”

Yavuze kandi ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025–2026, akarere ka Nyamagabe kashoye asaga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda muri iyi gahunda, mu gihe no mu mwaka wa 2026–2027 hateganyijwe kongera gushorwa asaga miliyari 6 hagamijwe gufasha abaturage barenga 12,000 bari muri Nyamagabe GiraWigire.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madame Alice KAYITESI, yashimye uburyo Nyamagabe yashyize mu bikorwa gahunda yo kurwanya ubukene, anashishikariza utundi Turere kuyigiraho kugira ngo abaturage benshi barusheho kwigira.

Yagize ati: “Nyamagabe GiraWigire yagaragaje ko iyo gahunda yo kuvana abaturage mu bukene ishyizwe mu bikorwa neza kandi ikagirwa iya buri wese, itanga umusaruro ugaragara. Turasaba utundi Turere kwigira kuri ubu buryo kugira ngo bukomeze gutanga ibisubizo birambye mu Ntara y’Amajyepfo yose.”

Abitabiriye uru rugendo basuye kandi igice gikoreramo itsinda ry’abakozi b’Umushinga BRAC UPGI ufasha Akarere mu gushyira mu bikorwa Nyamagabe GiraWigire kizwi nka (Graduation Hub), bareba ibikorwa bitandukanye byagezweho n’abagenerwabikorwa ba Nyamagabe GiraWigire, banaganira ku masomo n’uburyo iyi gahunda yakwagurwa no mu tundi Turere hagamijwe gukomeza urugamba rwo kuvana abaturage mu bukene no kubateza imbere mu buryo burambye.