Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

INAMA NJYANAMA Y’AKARERE KA NYAMAGABE YEMEJE INGENGO Y’IMARI NA TARIFU Y’IMISORO BY’UMWAKA WA 2026–2027

Kuri uyu wa 28 Kamena 2026, Perezida w’Inama Njyanama Nyamagabe, y’Akarere Madamu ka Clotilde UWAMAHORO, yayoboye inama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere yarebeye hamwe ishyirwa mu bikorwa n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025 2026.

Iyi nama kandi yemeje ingengo y’imari y’Akarere na tarifu y’imisoro by’umwaka wa 2026–2027, ndetse iniga n’izindi ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere imiyoborere myiza n’iterambere ry’Akarere.Ingengo y’imari y’Akarere y’umwaka wa 2026-2027 yemejwe igera kuri miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda. Abagize Inama Njyanama bagaragaje ko gukomeza gucunga neza umutungo wa Leta no gutegura ingengo y’imari ishingiye ku byihutirwa by’abaturage ari imwe mu nkingi z’iterambere rirambye ry’Akarere ka Nyamagabe.