Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

INTARA Y’AMAJYEPFO YAGIZE IBYAGO BYO KUYOBORWA N’ABAYOBOZI BABI MBERE NO MU GIHE CYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI- SENATERI UMUHIRE

Kuri uyu wa 13 Kamena 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mbazi ubwi haberaga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Honorable Senateri UMUHIRE wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, yavuze ko Intara y’Amajyepfo yagize ibyago byo kuyoborwa n’abayobozi babi benshi.

 Iki gikorwa cyabanjirijwe no gutura indabo Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bajugunywe mu mugezi wa Rukarara.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA yasabye abafite amakuru ayo ari yo yose ku hantu hashobora kuba hakiri Imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ashimangira ko ari inshingano za buri Munyarwanda kugira uruhare mu kubungabunga amateka no guha icyubahiro abazize Jenoside. Mu ijambo rye, Senateri UMUHIRE Adrie yavuze ko nubwo ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe igihe kirekire ikanashinga imizi mu Banyarwanda kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bwiza igihugu gifite bwatumye Jenoside ihagarikwa kandi ko itazongera kubaho ukundi. Senateri UMUHIRE yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uburyo bakomeje kwihangana no kwiyubaka nyuma y’ibikomere Jenoside yabasigiye, bakemera gutanga imbabazi no kugira uruhare rugaragara mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Yanashishikarije buri wese gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kwamagana no kunyomoza abagoreka cyangwa abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gukomeza gusigasira ukuri kwayo.