Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Margrit Fuchs Foundation ikomeje gufatanya na Nyamagabe mu guteza imbere uburezi n’imibereho myiza y’abaturage

Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2026, Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange mu Karere ka Nyamagabe, Madamu MUYISHIMIRE Marie Scolastique, yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Margrit Fuchs Foundation, Madamu Regula Gloor, n’itsinda yari ayoboye, bari mu ruzinduko rugamije kureba aho ibikorwa by’iyi Fondasiyo bigeze bishyirwa mu bikorwa n’umusaruro bimaze gutanga.

Mu Murenge wa Gasaka, Akagari ka Nyabivumu, Umudugudu wa Gasharu, basuye ibyumba by’amashuri birindwi byubatswe na Margrit Fuchs Foundation ku bufatanye n’Akarere ka Nyamagabe. Ibi bikorwa bigamije guteza imbere ireme ry’uburezi no kunoza imyigire y’abana.

Mu Murenge wa Kamegeri, basuye imwe mu miryango ifashwa n’iyi Fondasiyo mu guteza imbere uburezi bw’abana no kunoza imibereho yayo. Iyo miryango ihabwa amahugurwa, ibikoresho by’ibanze n’amatungo magufi, ndetse igashyirwa mu matsinda yo kwizigama no kwiteza imbere.

Madamu MUYISHIMIRE yashimiye Margrit Fuchs Foundation ku ruhare ikomeje kugira mu guteza imbere uburezi n’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe, ashimangira akamaro k’ubufatanye hagati y’Akarere n’abafatanyabikorwa mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Yasabye kandi imiryango ifashwa n’iyi Fondasiyo gukoresha neza no gucunga neza inkunga ihabwa, kugira ngo ibashe kwiteza imbere no kugera ku iterambere rirambye.

Ubufatanye hagati y’Akarere ka Nyamagabe na Margrit Fuchs Foundation bukomeje kugira uruhare mu guteza imbere uburezi bw’abana, kongera ubushobozi bw’imiryango no kubaka imibereho myiza irambye.