Mu Mirenge yose ya Nyamagabe habereye amatora y’abayobozi b’inzego zegerejwe abaturage
Kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2026, mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyamagabe habereye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage ku rwego rw’Umurenge.
Muri aya matora, Inteko itora yatoye abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore, ndetse n’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga.
Hatoranyijwe kandi Abajyanama b’Abagore bagize nibura 30% by’abagize Inama Njyanama y’Umurenge, ndetse n’abandi bagize Inama Njyanama z’Imirenge.
Aya matora ni imwe mu nzira zo kwimakaza imiyoborere ishingiye ku ruhare rw’abaturage, ihagararirwa ry’ibyiciro bitandukanye by’abaturage n’uruhare rwabo mu nzego zifata ibyemezo ku rwego rw’ibanze.