Nyamagabe: Abageze mu zabukuru bibukijwe ko ubunararibonye bwabo ari umusingi w’iterambere
Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2026, mu Kagari ka Ngiryi, Umurenge wa Gasaka, habereye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru ku rwego rw’Akarere ka Nyamagabe, igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Agnès UWAMARIYA, hamwe n’abaturage.
Uyu munsi wizihijwe hubahirijwe insanganyamatsiko igira iti: “Ubunararibonye bw’Abageze mu Zabukuru, Umusingi w’Iterambere Rirambye.”
Visi Meya UWAMARIYA yasabye abaturage gukomeza kwita ku bageze mu zabukuru no kubaha agaciro bakwiye, avuga ko nubwo bamwe muri bo bafite intege nke z’umubiri bitewe n’imyaka, bakomeje gukenerwa n’Igihugu kubera ubunararibonye n’ubumenyi bafite.
Yashimangiye ko ubufatanye bw’abaturage, imiryango n’inzego z’ubuyobozi ari ingenzi mu gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abageze mu zabukuru no kubafasha kugira ubuzima bwiza kandi bufite icyizere.
Abageze mu zabukuru bashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ku bwitange bukomeza kubagaragariza, by’umwihariko binyuze muri gahunda zitandukanye zigamije kubafasha no kubasindagiza, zirimo inkunga y’ingoboka n’izindi gahunda z’imibereho myiza.
Bizihije uyu munsi kandi bagaragaza ko bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango n’umuryango mugari, basangiza abakiri bato ubunararibonye n’indangagaciro bakuye mu buzima bamazemo imyaka myinshi.
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru byabaye umwanya wo kongera kwibutsa buri wese ko kubaha, kurinda no kwita ku bageze mu zabukuru ari inshingano ihuriweho, mu gihe ubunararibonye bwabo bukomeje kugira uruhare mu kubaka iterambere rirambye.