Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Nyamagabe: Abakozi b’Imirenge na PSWs Bahuguwe Kunoza Ishyirwa mu Bikorwa rya Nyamagabe GiraWigire

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, yafunguye anakurikirana amahugurwa y’iminsi ibiri yahariwe abakozi b’Imirenge bashinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, abashinzwe guteza imbere Umurimo n’Ishoramari hamwe n’Abajyanama b’Imibereho Myiza n’Iterambere (PSWs) bahagarariye abandi mu Mirenge yose igize Akarere.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Umushinga BRAC UPGI mu rwego rwo kunoza inyigisho zihabwa abafatanyabikorwa ba gahunda ya Nyamagabe GiraWigire, kugira ngo ubutumwa n’ubumenyi butangwa bube bumwe mu Karere hose.

Afungura aya mahugurwa, Meya NIYOMWUNGERI yashimiye abitabiriye uruhare bagira mu guherekeza abafatanyabikorwa b’iyi gahunda, anagaragaza intambwe imaze guterwa mu kuzamura imibereho yabo.

Yatanze urugero rw’uko inguzanyo zatanzwe muri gahunda ya VUP Financial Services (VUP FS), izigera kuri 43.6%, zahawe abafatanyabikorwa ba Nyamagabe GiraWigire kandi zikaba ziri kwishyurwa neza, ibyo yavuze ko bigaragaza ubushake bwo kwiteza imbere no gukoresha neza amahirwe bahabwa.

Meya NIYOMWUNGERI yashimangiye ko kugira inyigisho zihuriweho n’abafatanyabikorwa bose bizafasha gahunda gushyirwa mu bikorwa neza no gutanga umusaruro ugaragara ku baturage bayigenerwa.

Aya mahugurwa yasojwe ku wa 28 Nyakanga 2026, aho Meya NIYOMWUNGERI yasabye abahuguwe kuzasangiza abo bahagarariye ubumenyi n’ubunararibonye bakuyemo, kugira ngo bugere ku rwego rwose rw’imirenge n’utugari no kurushaho kunoza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Nyamagabe GiraWigire mu Karere kose.