Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Nyamagabe: Abakozi b’Ubuzima bahuguwe kuri gahunda y’Igicumbi cy’Imikurire y’Umwana

Kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe w’Umusigire, Bwana SAMVURA Valens, yayoboye amahugurwa y’abakozi b’Ibitaro by’Akarere, abo ku rwego rw’Imirenge n’Ibigo Nderabuzima, agamije kubongerera ubumenyi kuri gahunda y’Igicumbi cy’Imikurire y’Umwana igiye gushyirwa mu bikorwa mu Mirenge icyenda y’Akarere.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abazahugura abandi, barimo Abajyanama b’Ubuzima, Inshuti z’Umuryango na Babandebereho, bazagira uruhare mu gukurikirana no gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Gahunda y’Igicumbi cy’Imikurire y’Umwana igamije guteza imbere imikurire myiza y’abana, ibafasha kubona uburere, kwitabwaho no kubona serivisi z’ingenzi zikenewe mu mikurire yabo.

Aya mahugurwa ni imwe mu ntambwe zo kongerera ubushobozi abafite uruhare mu kwita ku bana, hagamijwe gukumira no kurwanya igwingira n’imirire mibi, bityo abana bakurira mu buzima bwiza kandi bafite imikurire iboneye.