Nyamagabe: Abaturage ba Kitabi Basoje Umuganda Rusange aho Batunganyaga Umuhanda, BahaweUbutumwa bwo kwita ku Isuku muri Rusange
Kuri uyu wa 25 Nyakanga 2026, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA, ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP MUHIRE, bifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Uwingugu, Umurenge wa Kitabi mu Muganda Rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga 2026.
Muri uwo Muganda, abaturage n'abayobozi batunganyije umuhanda w'umugenderano uhuza Umurenge wa Kitabi n'Umurenge wa Ruramba wo mu Karere ka Nyaruguru, mu rwego rwo koroshya ingendo n'ubuhahirane hagati y'abaturage.
Nyuma y'Umuganda, Visi Meya Thaddée HABIMANA yashimiye abaturage ku ruhare bagira mu bikorwa by'iterambere, abasaba gukomeza kurangwa n'isuku ku mubiri, aho batuye ndetse no mu kanwa.
Yanabakanguriye kurwanya no kwirinda ibiribwa n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, gukumira icuruzwa ry'abantu no kwirinda inkongi z'umuriro. Yongeye kubasaba kwirinda indwara y'ubuganga birinda kurya cyangwa gukora ku matungo yipfishije, ndetse ashimangira ko gukingiza amatungo ari bwo buryo bwiza bwo kuyirinda.
Visi Meya HABIMANA yasoreje ku bukangurambaga bwo kwitabira gutanga Umusanzu w'Ubwisungane mu Kwivuza (MUSA), asaba abaturage bose kuwutanga ku gihe kugira ngo bakomeze kubona serivisi z'ubuvuzi igihe bazikeneye.