Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Nyamagabe: Abayobozi n’Abacungamutungo b’ibigo by’amashuri basabwe kunoza imicungire y’ibiribwa bigenewe abanyeshuri

Ku wa 09 Ugushyingo 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe w’Umusigire, Bwana SAMVURA Valens, yayoboye inama yigaga ku buryo buvuguruye bwo gucunga amakuru y’amashuri mu Rwanda (SDMS), yateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamagabe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).

Muri iyi nama, Bwana SAMVURA Valens yasabye abayobozi n’abacungamutungo b’ibigo by’amashuri bari bayitabiriye kurushaho kwita kuri Gahunda yo Gufatira Ifunguro ku Ishuri (School Feeding Programme), kugira ngo intego zayo zigerweho uko bikwiye. By’umwihariko, yabasabye gucunga neza ibiribwa bigenerwa abanyeshuri, birinda igihombo n’imikoreshereze itari yo yabyo.

Abitabiriye iyi nama kandi bahuguwe ku buryo bushya buzajya bukoreshwa mu kugena ingano y’ibiribwa bikenewe ku banyeshuri, kuva ku rwego rw’ikigo cy’ishuri kugeza ku rwego rw’Igihugu.

Iyi nama yari igamije kunoza imicungire y’amakuru y’amashuri no gukoresha neza amakuru mu igenamigambi, by’umwihariko mu kugena no gucunga ibiribwa bigenerwa abanyeshuri muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.