Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Nyamagabe: Akarere na SOS Children's Villages Rwanda biyemeje gukomeza ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

Kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2026, Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange mu Karere ka Nyamagabe, Madamu MUYISHIMIRE Marie Scolastique, yakiriye itsinda ryaturutse muri SOS Children's Villages Rwanda, riyobowe n’Umuyobozi wayo mu Rwanda, Bwana Jean Claude KWIZERA, rikaba ryari riherekejwe n’abaterankunga baturutse muri Danemark.

Ibiganiro byibanze ku mikoranire isanzwe hagati y’Akarere na SOS Children's Villages Rwanda, binyuze mu ishami ryayo rya Gikongoro, by’umwihariko uruhare rw’uyu mufatanyabikorwa mu gufasha abaturage kwivana mu bukene, kurengera umwana no guteza imbere uburezi.

Madamu MUYISHIMIRE yashimiye SOS Children's Villages Rwanda n’abaterankunga bayo ku nkunga n’ibikorwa byiza badahwema kugeza ku baturage b’Akarere ka Nyamagabe, abizeza ubufatanye busesuye mu gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Nyuma y’ibiganiro, iri tsinda ryasuye ba Malayika Murinzi bakira abana bo mu Murenge wa Kibirizi, bareba ibikorwa bakora mu kurengera no kwita ku bana.