Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Nyamagabe: Abagize Komite z'Imicungire y'Ibiza ku rwego rw'Akarere no ku rwego rw'Umurenge bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubushobozi mu gukumira no guhangana n’ibiza

Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange mu Karere ka Nyamagabe, Madamu MUYISHIMIRE Marie Scolastique, yafunguye amahugurwa yari agenewe abagize Komite y’Imicungire y’Ibiza ku rwego rw’Akarere n’abagize Komite z’Imicungire y’Ibiza mu Mirenge ikunze kwibasirwa n’ibiza.

Aya mahugurwa yabereye mu Karere ka Huye, ategurwa ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamagabe, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) na GIZ Rwanda. Yibanze ku micungire y’ibiza, by’umwihariko ingamba zo kubikumira no kugabanya ingaruka zabyo.

Mu ijambo rifungura amahugurwa, Madamu MUYISHIMIRE Marie Scolastique yashimangiye ko gukumira ibiza bisaba ubufatanye n’ubushobozi bw’inzego zibishinzwe, asaba abayitabiriye kurushaho kunoza imikorere no gushyira mu bikorwa ubumenyi bazungukira muri aya mahugurwa.

Yagize ati: “Gukumira ibiza no kugabanya ingaruka zabyo ni inshingano ihuriweho. Turasaba abagize Komite z’Imicungire y’Ibiza gukoresha ubumenyi bungukira muri aya mahugurwa mu kongera ubushobozi bwo gutegura no gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ibiza, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage n’ibyabo.”

Yongeyeho ko ubufatanye hagati y’inzego z’Akarere, iz’Imirenge n’abaturage ari ingenzi mu gutahura hakiri kare ibyago bishobora guteza ibiza no gufata ingamba zikwiriye.

Aya mahugurwa ni imwe mu ntambwe zigamije kongera ubushobozi bw’inzego z’ibanze mu gukumira ibiza, gutegura ibikorwa byo kubyitwaramo no kurushaho kurinda abaturage n’ibikorwa remezo.